Saturday, March 15, 2014

RWANDA: UMUGAMBI WA FPR WO GUSENYA FDU-INKINGI IKORESHEJE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU

Saturday, March 15, 2014


RWANDA: UMUGAMBI WA FPR WO GUSENYA FDU-INKINGI IKORESHEJE FAUSTIN TWAGIRAMUNGU


Inkuru ya Patrice Mutabazi
Musanze, Kuwa 14 Werurwe 2014
 
Mu minsi ishize mwumvise inkundura yatejwe n’inama « Kaminuza » yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’intebe muri guverinoma ya mbere ya FPR ikimara gufata ubutegetsi muri Nyakanga 94 akaza kweguzwa mu mwaka wakurikiye ho wa 95, ndetse akaba yaranabaye Perezida w’ishyaka MDR ryaje gucika mo ibice muri 93, ndetse rikaza guseswa n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi mu mwaka wa 2003, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika uyu Twagiramungu yaniyamamaje mo maze FPR ikamugenera amajwi atatu ku ijana gusa.
Iyo nama rero yatumijwe na Bwana Twagiramungu Faustin yayitumije shishi itabona ndetse abenshi bagaragaza ko umuvuduko wayo utuma bibaza icyo bihishe.
Mu gutumira iyo nama bwana Twagiramungu yasaga n’uwotsa igitutu abo yayitumiraga mo maze bamwe bamwandikira bamusaba kugabanya umurego (vitesse) kugira ngo babone uburyo bwo kwitegura neza icyo gikorwa cy’ingirakamaro. Aho kugira ngo umukambwe Twagiramungu yumve impungenge yagezwaga ho na bamwe mubo yari yagejeje ho igitekerezo cye, ahubwo yagiye aca inyuma akareba abandi bantu bo muri ayo mashyaka kugira ngo bashyigikire igitekerezo cye bityo yerekane ko ari we ushoboye guhuza abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR.
Amwe mu mashyaka yagaragaje izo impungenge aterwa n’umuvuduko wa Bwana Faustin Twagiramungu ni FDU-Inkingi, FDLR, PS-Imberakuri na PDR-Ihumure. Ishyaka FDLR ryabanje gutangaza ko ritazitabira iyo nama bishyirwa ho umukono na Perezida w’agateganyo wa FDLR, Gén. Major Byiringiro Victor hasigaye iminsi ibiri gusa ngo inama ya mbere iterane. Nyuma y’umunsi umwe, uwo mu Général yasohoye irindi tangazo rivuguruza irya mbere ariko ntiyigera avuga niba irya mbere bararimwitiriye atari irye. Ikigaragara ni uko yaba yarashyizwe ho igitutu, dore ko n’ubundi FDLR yari imaze iminsi isinye ubufatanye n’ishyaka rya Faustin Twagiramungu ndetse na PS-Imberakuri bagahurira mu rugaga bise FCLR-RDI. Mu ishyaka FDU-Inkingi bo bemeye gusa kujya gukurikira inama nk’indorerezi, ariko intumwa zari zahagarariye FDU-Inkingi ngo zageze yo zihabwa indi mirimo kuko n’ubundi zari zisanzwe hari ibyo zateguranaga na Twagiramungu Faustin nk’uko turi bubigaruke ho mu kanya. Nyuma y’aho Dr. Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi yasohoye itangazo avuga ko FDU-inkingi itazitabira ibiganiro bya kabiri byagombaga gukomeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2014, bitarenze umunsi umwe, Bwana Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa FDU-Inkingi, yasohoye na we irindi tangazo avuga ko FDU-Inkingi izitabira ibyo biganiro, ndetse ahita anavuga ko ba Bwana Michel Niyibizi na Joseph Bukeye Michel Niyibizi na Joseph Bukeye ari bo bazahagararira ishyaka rya FDU muri ibyo biganiro. Ishyaka PDR-Ihumure n’ubwo ryitabiriye ibyo biganiro havugwa ko ryabyitabiriye riseta ibirenge ndetse ko ku munota wa nyuma ryanze no gusinyira kwinjira muri iyo mpuzamashyaka nshya. Muri PS-Imberakuri naho Me Bernard Ntaganda yasohoye itangazo ryanditse n’intoki aho ari muri Gereza ya Nyanza avuga ko ibyemezo byafashwe na Vice-Perezida wa PS-Imberakuri, Alexis Bakunzibake, byo kwifatanya na FDLR atari ibyemezo by’ishyaka ko bityo nta gaciro bifite. Ndetse twanakwibutsa ko Dr. Paulin Murayi wari usanzwe ari umuyoboke wa RNC yitabiriye ibiganiro bya Bwana Twagiramungu maze agahita asezera muri RNC akanashinga ishyaka rye rishya. Uko mu bibona rero iyi gahunda ya Twagiramungu aho guhuza amashyaka imaze kuyazambya ku buryo byatumye dushakisha amakuru ahamye kuri iyi gahunda ya Bwana Twagiramungu Faustin. Tubanze ariko twibukiranye uruhare Twagiramungu yamye agira mu gusenya opposition ndetse n’uko yagiye yitwara muri politiki muri rusange.
A.   Twagiramungu Faustin mu gusenya MDR.
Muribuka mwese mu myaka ya 91-94 ukuntu Bwana Twagiramungu Faustin yitwaye. Uyu mugabo yabyukije ishyaka rya MDR ryibutsaga benshi MDR-Parmehutu maze bituma abantu benshi bariyoboka cyane cyane ko uyu Twagiramungu ari n’umukwe wa Kayibanda Grégoire wabaye Perezida wa Répubulika ya mbere y’u Rwanda nyuma yo gusezererwa kw’ingoma ya cyami. Abantu benshi rero bari bafite aho bahuriye n’ishyaka MDR-Parmehutu barariyobotse maze rigira abayoboke benshi rirakomera aribwo Twagiramungu yatangiraga kuririmba ngo turashaka Rukokoma ku buryo iryo zina rya Rukokoma banahise barimuhimba. Muri gahunda yo kurwanya ingoma ya Habyarimana, Twagiramungu Faustin yifatanije na FPR-Inkotanyi yarwanaga n’ubutegetsi bwa Habyarimana icyo gihe. Twagiramungu yaranzwe n’imyitwarire itagira gitangira cyane cyane ku gihugu cyari mo intambara ku buryo abantu benshi bemeza ko uyu mugabo ari mubafashije ku buryo budasubirwa ho FPR-Inkotanyi gufata ubutegetsi. Aha twakwibutsa nk’igihe yagiye gusinyana na FPR amasezerano yo gukorera hamwe i Bujumbura mu Burundi ndetse n’i Buruseli mu Bubiligi cg igihe yavugiraga ku ma radio no mu binyamakuru “ngo niyo Byumba yafatwa nta kibazo” ngo kuko aribyo byatuzanira amahoro. Nyamara n’ubwo tutari bubitinde ho cyane uyu mugabo Twagiramungu Faustin ntiyigeze atekereza miliyoni y’impunzi zari za Nyacyonga zarirukanywe za Byumba na Ruhengeri na FPR-Inkotanyi ndetse ntiyanigeze atekereza ku ngaruka amagambo nk’ariya yagize ku basirikare barwaniraga igihugu muri kiriya gihe.
Uyu mugabo rero nyuma yaje gushaka kuba ari nawe wandikwa mu masezerano ya Arusha nka minisitiri w’intebe wa guvernoma y’inzibacyuho ihurihwe ho na FPR, maze mu guhangana n’uwari kuri uwo mwanya, Dr. Dismas Nsengiyaremye, aca inyuma yifashisha FPR ngo ibimushyigikire mo. MDR imaze kubona ko Twagiramungu arimo kugambanira ishyaka yafashe icyemezo cyo kumukura ku buyobozi bw’ishyaka ariko kubera ko FPR na MRND byamushyigikiye icyo cyemezo nticyigeze cyubahirizwa; ahubwo cyaciye ishyaka rya MDR mo ibice ndetse iyi inkubiri iza no gusatira andi mashyaka nka PL. Ng’uko uko Twagiramungu yashenye opozisiyo bwa mbere kubera gushaka gutegeka ku ngufu.
B.   Twagiramungu Faustin ku birebana n’impunzi zari muri Kongo.
Ubwo Twagiramungu Faustin yari minisitiri w’intebe wa guverinoma ya FPR yabwiye abari bashinzwe gutanga imfashanyo ku mpunzi, ko abahutu azi ukuntu bakunda ibiryo, maze abasaba ko aho kujyana ibiryo muri Kongo mu makambi y’impunzi babishyira k’umupaka w’u Rwanda bakareba ko impunzi zidahita zitaha. 
C.   Twagiramungu mu guhunga nyuma yo kweguzwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Mu gihe Twagiramungu Faustin yahungaga amaze kweguzwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe muri 1995, nyuma y’aho gato akaza no gutangaza ko iyo adasohoka mu gihugu vuba yari kwicwa, urebye usanga ari ikinyoma cyambaye ubusa kubera ko usanga hari ukuntu hari ho ubwumvikane hagati ye na FPR! Nk’uko byabonywe n’abantu bari ku kibuga icyo gihe, ubwo Faustin Twagiramungu yageraga ku kibuga cy’indege cya Zaventem mu Bubiligi yari aherekejwe na Kadogo (agasore k’agasirikari ka FPR gafite imbunda).
Uwo Kadogo yakomeje kubana na Twagiramungu iwe mu rugo rwe, ku buryo n’abagiye gusura Twagiramungu n'umuryango we basangaga uwo musirikari aho iwabo, muri salon, kwa Twagiramungu, uwo Kadogo nawe agakurikirana ibiganiro hamwe n’abo bashyitsi bose na bene urugo, ari nako acigatiye iyo mbunda ye ya Kalachnikov. Uwo Kadogo yahamaze amezi atatu yose yirirwa, akanarara kwa Twagiramungu.
Ababonye ibyo bintu barumiwe; na n’ubu baracyibaza ukuntu mu gihugu cyo mu Burayi nk’Ububiligi, hari umutekano mwinshi kuri buri wese, ahantu umuntu ashobora kumara imyaka 20 adaciye iryera umusirikari ucigatiye imbunda, Twagiramungu we yemerewe ko ibyo bintu bimukorerwa ho, n'inzego z’ubutasi zo mu Bubiligi ntizibyange!
D.  Twagiramungu mu matora ya Perezida wa Repubulika ya 2003.
Ubwo Twagiramungu Faustin yajyaga mu Rwanda kwiyamamariza amatora ya Perezida muri 2003, Abanyarwanda benshi bari barambiwe akarengane bagirirwa na FPR baramushigikiye ndetse baranamutora n’ubwo ubutegetsi bwa FPR bwamwibye amajwi maze mu rwego rwo kumusuzugura bukamugenera amajwi atatu ku ijana gusa!
Ariko icyababaje abantu kandi kikabereka ko uyu mugabo nta mpuhwe n’ubutwari agira, ni ukuntu akimara gutsindwa yahise akura mo ake karenge akisubirira mu Burayi, maze abari bamushyigikiye k’umugaragaro bose FPR ikabahuka mo ikabica, ikabatoteza ikabafunga, ikabirukana ku kazi, abashoboye bagahunga, ariko Twagiramungu akaruca akarumira. Kuba yarahunze niba koko byari ugukiza amagara ye ntawabimuhora cyane ariko kuba yarageze hanze ntanibuke kuvugira abo asize mu gihugu byerekanye ko atigeze yita ku bandi bantu, ko we buri gihe areba inyungu ze gusa.
Ikindi kandi cyatangaje abantu ndetse benshi bakanakibona mo ko Twagiramungu Faustin yagumye kuri gahunda na FPR, ni uko kuva yahunga yagumanye passeport y’u Rwanda,akaba atarigeze yaka ubuhungiro nk’abandi bose batotejwe na FPR, ahubwo akaza no kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi adaciye ku buhungiro nk’uko abenshi baba hanze y’u Rwanda bagiye babigenza. Ikindi gitangaje ni ukuntu FPR yamufashije kubona akazi ubwo yamusinyiraga ngo akore abone akazi k’ubuconsultance muri ONG internationale.
E.   Twagiramungu mu kugaruka mu ruhando rw’amashyaka.
Twagiramungu kuva yahunga bwa mbere muri 1995 yakomeje gukora politiki haba mu rwego rw’ishyaka FRD yari yarashinze hamwe na nyakwigendera Seth Sendashonga n’abandi nka Eugène Ndahayo, haba mu biganiro mbwirwaruhame binyuranye yagiye atanga. Ariko icyagaragaye ni uko ikintu cyo gukorana n’abandi atigeze agishobora. Muri FRD yashwanye na Eugène Ndahayo bituma arivamo arisigira Ndahayo. Nyuma habaye ubushake bw’Abanyarwanda bari bibumbiye mu mashyaka atandukanye bwo gushyira ho impuzamashyaka ariko nta na rimwe Twagiramungu yigeze yemera kugira impuzamashyaka n’imwe ayoboka. Mu ivuka rya FDU-Inkingi, Twagiramungu yanze kuyitabira n’ubwo yatumiwe mu biganiro byo kuyitegura. Ihuriro RNC rivuka,  Twagiramungu yagiye mu biganiro ariko ananiranwa n’abandi barishinze.
Nyuma y’aho, nibwo Twagiramungu yashinze ishyaka rye rya RDI Rwanda Rwiza, ubwo yari amaze kuva kubonana na bamwe mu bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakamubwira ko bazamuha inkunga ari uko yabashije guhuza opozisiyo.
Kuva iryo shyaka ryashingwa kugeza ubu, ryatakaje abayoboke benshi, bagiye binubira imikorere idasobanutse ya Bwana Faustin Twagiramungu.
F.     Twagiramungu na Karangwa Semushi Gérard muri gahunda yo gusubiramu Rwanda.
 
Mu mezi yashize Bwana Twagiramungu Faustin yatangaje ko agiye gusubira mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye rya RDI-Rwanda Rwiza, ndetse muri uwo mugambi akaba yari kujyana na Bwana Karangwa Semushi Gérard wa PDP-Imanzi. Hasigaye igihe gito ngo itariki yo kugenda igere, Bwana Twagiramungu Faustin yakoresheje inama mbwirwaruhame amenye asezera k’umugaragaro. Icyatangaje abantu benshi kandi kikanabatungura ni uko k’umunsi wo gutaha mu Rwanda, Faustin Twagiramungu yatangarije abanyarwanda n’amahanga ko atagitashye ngo kubera ko u Rwanda rwanze kongera igihe cya passeport ye y’u Rwanda ndetse ruknga no kumuha visa muri passeport ye y’imbiligi! Ubwo Bwana Karangwa Semushi Gérard we yahise afata indege ajya mu Rwanda aho yagerageje kwandikisha ishyaka rye, PDP-Imanzi, amaze gutangaza ko ari we Perezida waryo, ko akuye ho Mushayidi ufungiye mu Rwanda; ariko nyuma ntibyamukundiye, ahitamo kugaruka mu Burayi nyuma y’amezi atandatu, ndetse aza no gusubira mu Rwanda, nyuma y’aho ishyaka PDP-Imanzi ritangarije ko atakiri mu buyobozi bwaryo.
 
Abakurikiranira hafi aya makuru, bemeza ko ibi byose ari ukuyobya uburari. Karangwa Semushi, inzego z’iperereza z’igihugu cy’u Buholandi zatangiye ku mukurikiranira hafi nk’umuntu wakoreraga inzego z’iperereza z’u Rwanda mu ibanga. Ndetse uwo mugabo yiyegereje cyane Abanyarwanda bo mu Buholandi batavuga rumwe n’ubutegetsi cyane cyane abo muri FDU-Inkingi agamije kubageza mu maboko ya FPR mu ibanga. Ni muri urwo rwego yiyegereje Mme Victoire Ingabire Umuhoza amubeshya ko ashobora gukorera politiki mu Rwanda nta nkomyi. Ndetse akigera mu Rwanda, Karangwa Semushi, yahise yihutira gusura Mme Victoire Ingabire muri gereza aho afungiye, mu rwego rwo kureba niba hari icyo yamusaba kwemerera guveroma y’u Rwanda ngo arebe niba yafungurwa. Inzego z’ubutasi kandi z’ibihugu by’i Burayi zatangaje Bwana Karangwa Semushi nk’uhagarariye inyeshyamba za M23 mu Burayi, uretse ko ayo makuru yagizwe ibanga.
 
Icyo FPR-Inkotanyi yashakaga cyane kwari ugusenya ishyaka FDU-Inkingi. Ibyo FPR yabigerageje iciye kuri bamwe bayobozi bayo mu Burayi cyokora bagenzi babo bababera ibamba, umugambi urapfuba. Bamwe muri abo bayobozi bivugwa ko bari bafite n’umugambi wo kwandikisha ishyaka bakariha abayobozi bashya bitwaje ko Victoire Ingabire yakatiwe n’urukiko bityo akaba adashobora kuguma kuba Umuyobozi Mukuru w’ishyaka. Ubwo ngo FPR yari yarijeje abo bayobozi ko nibamara kubikora, izarekura Mme Victoire Ingabire. Bagenzi babo bamaze kubona ayo amacenga ya FPR cyane cyane ko babonye ko icyo FPR igamije ari ugusenya FDU-Inkingi gusa bityo ntizanafungure Mme Ingabire, banze ko ishyaka ryandikwa mu gihe Mme Ingabire agifunze, bityo umugambi uba urapfuye. Uwo mugambi iyo uza kugerwa ho, bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi baba mu Burayi ngo bagombaga kujya kwandikisha ishyaka bagakorana na Twagiramungu na Semushi bavuga ko mu Rwanda hari uburenganzira bw’amashyaka ariko mu by’ukuri ari ukuyobya uburari kubera ko aba bantu bari kuba bakorera m’ukwaha kwa FPR.  Gusenya FDU-Inkingi bimaze kunanirana nibwo FPR yahinduye stratégie maze isaba Twagiramungu kudataha ahubwo akabanza agakemura ikibazo cya FDU-Inkingi aribyo arimo muri iyi minsi.
 
G.   Twagiramungu mu kwiyegereza FDLR.
 
Muri rwa rwego rwo gusenya FDU-Inkingi ndetse ataretse na opposition yose, Bwana Twagiramungu yabonye iturufu. Mu gihe byagaragaraga ko amahanga amaze gusenya M23 akoresheje ingabo zigize brigade d’intervention rapide ya MONUSCO yiteguraga gutera FDLR, Bwana Twagiramungu yahise yiyerekana nk’umucunguzi. Agendeye ku magambo yari yavuzwe n’abategetsi ba Tanzaniya basaba guverinoma y’u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR yahise ashaka kwerekana ko ariwe ushobora gutuma ibyo biganiro biba, ko ariwe utagira ubwandu ushobora kuvugira FDLR yari yarabaye ruvumwa. Bamwe mu bakunzi ba FDLR bahise bamubona mo umukiza batarebye kure ndetse baniyibagije uko Twagiramungu yagiye yitwara ku kibazo cya FDLR kuva kera no kugeza vuba, nk’igihe yangaga gukorana n’abashinze RNC abashinja gukorana na FDLR!
 
Itohoza twakoze ryagaragaje ko icyo Twagiramungu agamije atari ugukiza FDLR, ndetse ko atari no gushyira opposition hamwe. Icyo agamije ni ukwerekana ko ariwe ufite ubushobozi bwo guhuza opposition yose ubundi akongera akaba kamara (incontournable) muri politiki nyarwanda. Ikindi agamije ni ugushyira amashyaka yose hamwe na FDLR, cyane cyane FDU-Inkingi inafite umuyobozi ufunze akaba mubyo azira hari mo ibyo gukorana na FDLR. Ibyo byamara kugerwa ho, FPR ikaba ibonye iturufu yo kwereka isi yose ko iyo mpuzamashyaka irimo abantu bashinjwa iterabwoba na jenoside ko icyo igamije ari ukongera kumara abatutsi, maze ibihugu bisanzwe byikundira Kagame bigahita bifatira ibihano abari muri iyo mpuzamashyaka bose, Twagiramungu we agakora imishyikirano na leta y’u Rwanda akitahira, nk’uko ba Rwarakabije babigenje, maze abasigaye bagasigara bahanganye n’amahanga ntawe ugishoboye kuvugira undi kuko bose bazaba biswe abaterabwoba (terroristes). Na none kandi kubera ko Twagiramungu azaba yamenye amabanga yose ya FDLR ndetse yanacengeye ibihugu bishobora kumva FDLR byose azahita abishyikiriza FPR, maze FDLR ibyayo bibe birangiriye aho, igabwe ho ibitero izime burundu.
H.   Twagiramungu mu kubeshya amashyaka ko ashaka kuyashyira hamwe.
Gahunda rero Bwana Twagiramungu ahuriye ho na Leta y’u Rwanda akanayifatanya na Karangwa Semushi Gérard kugira ngo igerwe ho neza kandi opozisiyo izime burundu, basanze ari ukugerageza kuyishyira mo amashyaka yose cyane cyane akomeye atera ubwoba Kigali. Ni muri urwo rwego Twagiramungu yatumiye ayo mashyaka mu nama yise “Kaminuza” ngo yari igamije gushyira ho Impuzamashyaka bose bahuriye mo. Kubera ko yari aziko muri ayo mashyaka hari abamuzi neza batamushira amakenga yagiye yiyegereza bamwe mu bagize inzego z’ayo mashyaka, ndetse akanagenda aca ku bayobozi banyuranye ba buri shyaka mu rwego rwo kubasobanya ngo hakunde hagire abamushyigikira. Niko byagenze muri FDU-Inkingi, ubwo Faustin Twagiramungu yihereraga inshuti ze ziri mu buyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi zikamwizeza kuzakora ibishoboka byose FDU-Inkingi ikitabira iyo Mpuzamashyaka. Gusa ibi ntbyashobotse kubera ko Bwana Nkiko Nsengimana yasabye Twagiramungu kumuha ibisobanuro birambuye kuri iyo Mpuzamashyaka ashaka gushinga. Twagiramungu yanze kugira icyo amutangariza maze Nkiko akora itangazo avuga ko ishyaka FDU-Inkingi rivuye muri ibyo biganiro. Ubwo abari bijeje Twagiramungu kuzamufasha kwinjiza FDU muri iyo Mpuzamashyaka babonye ko bigiye kubapfubana niko gushyira igitutu kuri Bwana Twagirimana Boniface, Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa FDU, maze akora itangazo rivuguruza irya Bwana Nkiko, ndetse ahita avuga n’amazina y’abazahagararira iryo shyaka muri iyo nama kaminuza. Cyakoze kubera ko impamvu Bwana Nkiko yari yatanze zari zitomoye, Bwana byabaye ngombwa ko Bwana Boniface Twagirimana abwira abazahagarrarira ishyaka FDU ko batazagira icyo basinyira kongere y’ishyaka itaracyemera. Ubwo Twagiramungu aba atsinze igitego cya mbere muri gahunda yo gusenya FDU-Inkingi.
 
Irindi shyaka ritera ubwoba Leta ya Kigali ni RNC. Iri shyaka ryahise ryizibukira ubutumire bwa Twagiramungu cyane cyane ko ryibukaga ko yarishinjaga gukorana na FDLR none akaba ariwe ushaka Impuzamashyaka ihuriwe mo na FDLR. Ibyo Bwana Dr. Paulin Murayi wari usanzwe aba muri RNC ari ugushaka inzira y’ibusamo yamugeza ku butegetsi, yahise abyuririra ho avuga ko avuye muri RNC ndetse ahita ashinga ishyaka rishya yise UDR. Gusa impamvu yatanze ni agahenda abana. Impamvu nyazo ni uko yari ku isiri na Twagiramungu kuva kera, ndetse akaba yari yarananiwe kwitoza ku buyoyobozi bwa RNC i Buruseli mu Bubiligi ndetse bikaniyongera ho ko uwari inshuti ye muri RNC, Colonel Patrick Karegeya, yari amaze kwivuganwa na FPR-Inkotanyi muri Afurika y’Epfo.
 
I.     Abafatanije na Twagiramungu.
 
Abantu bafatanije na Twagiramungu muri iyi gahunda bari mo ibice byinshi. Hari abazi neza gahunda uko iteye, abo bakaba bakorana na FPR-Inkotanyi. Hari mo abandi bari basanzwe mu yandi mashyaka ariko ishyaka ribari ku mutima ari FDLR. Aba bagize ngo noneho FDLR igiye kubona uruvugiro batazi ko ari amayeri y’inkotanyi. Hari abandi, cyane cyane abo muri FDU-Inkingi, bari bafitanye amasinde na bagenzi babo batari barigeze bemera nyabyo, bahise bavuga bati tubonye uburyo bwo kubikiza, kubera ko muri iyi mpuzamashyaka batakibakeneye. Hari abandi bari basanzwe bafitiye urwango abatutsi bityo bakaba batemeraga ubufatanye hagati ya FDU na RNC ariko ntibatinyuke kubivuga ku mugaragaro. Aba nabo bahise bavuga bati tubonye “umwami w’Abahutu”, Bwana Faustin Twagiramungu, reka duhite dukora ibishoboka byose Impuzamashyaka twari mo na RNC isenyuke.
 
J.    Umwanzuro.
 
Urwishe ya nka muri opozisiyo nyarwanda ruracyayirimo kubera ko nk’uko bigaragara. Kubona umuntu utanafite ishyaka rikomeye cg rimaze igihe aza akavurunga amashyaka yose kandi yifitiye gahunda ze, maze abantu bati twacitswe, bagatangira kuryana no gushwana, bigaragaza ko abenshi bataramenya uko politiki ikorwa muri iki gihe, ndetse n’imitego yose FPR ikoresha ngo isenye abayirwanya.
 
Nk’uko byaje kugaragara, Twagiramungu kubera amacenga yagiye akoresha muri politiki kuva muri 1990 kugeza ubu, nta muti w’ibibazo by’u Rwanda afite, kandi abazamwishinga bazarya ishingwe. Uyu muzehe icyo yishakira ni umwanya azasazira ho awuhawe na FPR, ariko kugira ngo awubone agomba kubanza kuyikorera akazi ko gutoba opozisiyo nyarwanda. Cyakoze hari abamuvumbuye kubera ko ibyari biteganijwe gutangazwa kuya mbere z’ukwa Gatatu bisa n’ibyapfubye kubera ko amashyaka ane gusa ariyo yemeye gusinyana na Twagiramungu. Ndetse muri aya mashyaka ane igitangaje ni uko ishyaka rya Dr. Paulin Murayi ritigeze ryitabira ibi biganiro kubera ko ubwo Murayi yayoboraga inama ya mbere yari yavuze ko ayiri mo ku giti cye, ko nta shyaka ahagarariye, ndetse ishyaka rye rikaba ryaravutse nyuma y’ibiganiro bya kabiri. Kuba rero iri shyaka rya Dr. Paulin Muraray ryaravutse rigahita riboneka mu basinye gushyira ho iyi Mpuzamashyaka, ubwabyo birerekana imikorere idahwitse ya Faustin Twagiramungu n’abo bafatanije.
 
N’ubwo ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka iyi migambi ya Twagiramungu iramutse igezwe ho amashyaka ya opozisiyo nyarwanda yose yazahahombera ariko cyane cyane FDLR n’ubundi isanzwe itorohewe.
 
Banyamashyaka rero musabwe kurangwa n’ubushishozi bwinshi muri ibi bihe bikomeye.

Indi Nkuru Bijyanye:
MUZEHE FAUSTIN, KABUHARIWE MU GUPANGA, NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO, INARARIBONYE MURI POLITIKI NYARWANDA

 
 
 

No comments:

Post a Comment