INDAGU ZA NYIRABIYORO
Ubwatsi bwo
mu nsi y'inzira buzahura n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa
Nyangufi.
Nyirabiyoro
ati : "Rukara rw'Igisunzu ruzagwa mu mibyuko, igihugu gicure imiborogo.
NYIRABIYORO yari umunyakaragwekazi, akaba n' umupfumu wari uzwiho ubuhanga
busesuye. Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, w'ari warasimbuye Mutara Il Rwogera,
NYIRABIYORO yari afite imyaka 55. Icyo gihe (ahagana mu w'i1880), igihugu cyali
gifite ibibazo ku nkiko, ikirwa cy'Ijwi cyarigometse, gitegekwa na NKUNDIYE wa
KABEGO.
Mu Ndorwa no mu Bunyabungo barigometse, imyaka itakera mu buryo
bushimishije, u Rwanda ubona rwugarijwe n'akaga. KIGELI IV RWABUGIRI atumiza
NYIRABIYORO ngo ahanure insinzi y'ako kaga. Kubera ko RWABUGIRI yateguraga
gutera Ijwi mu Ndorwa n'Ubunyabungo akahagarura, NYIRABIYORO amuragurira ko
azabatsinda.
Amubwira n'amaza, amumenyesha ko ingoma izahinduka mu gihe
kitari kure, abana be RUTARINDWA na MUSINGA bakayirwanira bigacika ku Rucunshu.
Koko rero ahagana mu mpera z'umwaka w'1896 MIBAMBWE RUTARINDWA yimye ingoma
(RWABUGIRI amaze gutanga) bamuha KANJOGERA (nyina wa YUHI MUSINGA) ho
umugabekazi, bafata izina ry'ubutegetsi NYIRAMIBAMBWE. Yari afite basaza be
KABARE na RUHINANKIKO, bagambiriye kwambura ingoma MIBAMBWE RUTARINDWA,bakayiha
mwishywa wabo YUHI MUS INGA. Niko byagenze rero maze bafatanyije na mushiki wabo
KANJOGERA, bararikoroza ku Rucunshu, bica RUTARINDWA, YUHI MUSINGA yima ingoma,
nyina aba umugabekazi ku izina rya NYIRAYUHI.
NYIRABIYORO yaraguriye
RWABUGILI kandi iby'umwaduko w'abazungu n'ibintu bizawukurikira: NYANGUFI
uzambura ubutegetsi abanyiginya umunsi imbwa zambaye ingoro ingoma zikavugira mu
Marangara. Aragura ko Nyangufi azicwa na RUKARA rw'igisunzu rugenda ruseta
ikirenge, ruzateza u Rwanda akaga umunsi ruzagwa mu mibyuko, amaraso akameneka
ari menshi. NYIRABIYORO abwira KIGELI ati: "Koko uli KIGELI kigera ikirenge mu
cya RWOGERA". Uragura inkiko uganza u Mulera, uragaruza mu Bushubi no mu
Bishugi, uragenga u Buhoma, mu Buberuka no mu Bwanacyambwe, urahaca ibiraro,
Nyaruguru no mu Buganza bagatura amahoro. Urarwagura u Rwanda nyamara urakorera
ubusa.
RWABUGIRI, yireke Rusine yonke.. NYIRABIYORO Rusine rw'incike
ruzima inka rutazibyarira ruzagenda hasi no hejuru, maze rukazagwa igihugu
igicuri ? Dore bazaza abagabo b'urutuku rwera, bitwaje imyuko kandi bagenda
bicaye. Bazakigabira umubambuzashakwe.. Zirajya hehe Cyimumugizi, Rwoga, Rwamo
na Kalinga. Umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma zivugira mu Marangara, ku munsi
wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba, ubwatsi bwo mu nsi y'inzira
buzahura n'ubwo haruguru. U Rwanda ruzahabwa Nyangufi.
Azamugenda runono
Rukara rw 'igisunzu ruvuga rugoreka amagambo. Ruzamwirenza Rukara rwambaye
utubuye ku ntugu, igihugu rukigabize umugore. Ariko urugo ruvuga umugore ruvuga
umuhoro. Dore abasangirangendo bararyana ijoro n'umunsi. Bamwe bashyizwe ku
ngoyi Ruganzu yambuka akagera, ashinga imiganda ishyanga, afatana urunana
n'abavantara... Dore Rukara rw'igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe
ntaraye.
Uru rugamba mubona ararutsinda ate ? Inkiko zirugalijwe.
Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire. Dore bazamutsinda mu mibyuko igihugu
gicure imiborogo. Intore zizagarura ituze intebe zizicazeho Rukirigitangwe rwa
Mudatinya umugabo wambaye uruziga mu mboni. Ihumure riragaragara ariko se ko
mbona bacuranwa abana bose ntibahabwe ijambo? Dore Rwego rukangura-shyamba azuye
umugara.
Ese izi mandwa ko mbona zisatiye ku Mulînzi zisakabaka
umukuru-ngombwa azayobora imihango ate ? Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga
isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi
Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku
amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu
zivuga urwanaga.
Indagu igeze aha Rwabugiri wali wicaye ku gisasiro igihe
Nyirabiyoro yamuhanuriraga ibi byose. Yasabye ko yabanza akibambika, yaza
kwibambura umunyakaragwekazi akagumya kumubwira ibisigaye, akamubwira
n'intsinzi. Nyirabiyoro abanyagikari bamujyanye kumutegurira aho aryama, Umwe
muri bo asubiye gufata amategeko ku mwami, asanga uyu ameze
nk'ubabaye
kubera indagu Nyirabiyoro yari amaze kumugezaho. Uwo munyagikari asohoka
atekereza ati uriya mugore usize arakaje umwami akoze ishyano. Amucumita ikimito
mu rwano amwica atarangirije Kigeli indagu, ubucurabwenge bwari busigaye bubura
butyo.
INDAGU ZA
MAGAYANE
Perefe
Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza Abatutsi bari
hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n’umuzungu
warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye
igihugu akagiha Abanyenduga kuko ni bo bazi amacenga y’Abatutsi, bityo mwebwe
mukicara.
|
Zigiranyirazo
Protais |
Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane,
Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati: kuwa kane nzapfa maze
kurya imboga. Niko byagenze. Kuko yahawe imboga z’isogo yakundaga kuwa kane
yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musirikare wamutekeraga ko azagwa mu maguru
y’abagore, niko byagenze uwo musore yagiye gusambanya umugore w’undi mugabo,
ategerwa ku irembo bamutsinda aho.
Ibyo yahanuriye abandi ni ibi: yabwiye
Ambasaderi Kagenza Alphonse muri Nzeri 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda
rwose ngo aribuka isabukuru y’imyaka 10 y’ubwigenge ko ariho asezera ku
banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n’imva ye
itazaboneka.
|
Kanyarengwe
Alex |
Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka
Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi
n’ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indara-mabuno. Yavuze ko hari abazungu
bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b’abatasi bazabakurikira bakagwa kuri
Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu
1978.
Surete ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteri ku
Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma y’aho abandi bakoreye
plan yo gufata u Rwanda na Congo byombi muri Parc y’ibirunga i Rwindi(Congo),
baje mu Rwanda n’ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri Komini
Kanama(Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.
Magayane yahamagariwe gukora
animation bamamaza, banacengeza amatwara ya Muvoma, ati: uwabyiniye
Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na Bwenge nyakuri Kayibanda, ntiyabyinira Muvoma
izanywe n’abungura bazubika u Rwanda. Burugumesitiri Kabalira yahise amufungira
mu kasho amuziza gupfobya MRND AKANATUKA Perezida wayo ngo ni umwungura w’umushyushya.
Nyuma y’icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalisa ati ati: kumfungira
ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba.
Bwarakeye basanga Kabalira
yarariye imisanzu ya MRND, YAFUNGIWE MURI Prison Special mu Ruhengeri. Magayane
yabwiye Theoneste Lizinde ati: Ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye
tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye
Lizinde avumbura imashini yakoraga amafaranga, iyo mashini yari ihuriweho na
Majyambere n’ibindi bikomerezwa.
Lizinde agijeje I bukuru, bati uyu muntu
azabwira abanyamahanga akari I Murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti
yateguraga coup d’Etat, ahite afungwa. Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso
cy’ifungwa ryawe n’umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye
uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara(baramuhishaga) nta cyumweru cyahise
Lizinde atabwa muri yombi. Magayane ati Lizinde nafungurwa ,ingabo zizaturuka
hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga zizagutsinda hanze.
Magayane
yabwiye Adjudant Chef wayoboraga Gereza ya Ruhengeri witwaga Sembagare ati: uri
igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo I Muramba-Gisenyi, inkuba itagira
amazi iramwasa. Magayane yabwiye undi muyobozi w’iyo Gereza Adjudant cyarahani
ati: uzicirwa muri iyi prison. Umwaga wawe uzashirira aha.
Yabwiye abanyururu
bagenzi be ati; iyi myenda mubona y’umukara twambaye izasimbuzwa ibara
ribengerana(Rose) yarongeye ati: ibohozwa ry’iyi prison rizabanzirizwa no kuma
kw’iki giti cy’ingazamarumbo mubona imbere ya Gereza, ati hano mu nzu indani
hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi, bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo
Musenyeri Nsengiyumva yasuraga Gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene
irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali.
Magayane ati:
ngicyo ikimenyetso mwatashye, mais abazahungira Rwabeya muzashira. Abahungiye
Rwabeya-Musanze bahuye n’abakodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho
urusoro babita inyenzi kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba
abayobozi ba Gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’iperereza ngo
yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuri
za kasete buranandikwa.
|
Habyarimana
Juvenal |
Dore uko yavuze: wowe Habyarimana
ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n’imfunzo kandi nupfa Kigali
izuzuramo intumbi agahishyi. Ibimenyetso ni abazungu bazaza kugukanga nawe
uzashyira mu bitugu byawe mu bushoroshori umugore w’umugambanyo, inyamaswa
y’ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u
Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.
Habyara
ati shaka intsinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo
bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ubufindo. Magayane ati
uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wok u ruzi
rw’iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo
Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,
Ihirikwa rya Rwabujindiri
rizagenda ritya; Magayane ati: azaraswa umwambi w’igishirira na bene nyina ari
mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye
ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’igihugu azane
Ihumure, acyure rukara rw’ibisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye
ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya
nyayo.
|
Rwabujindiri na
Benenyina |
Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu
marembera:
Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri
n’agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina;
hazabaho amalira yuzuye intango ku bari mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya
akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara
rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara
igihunyira.
Bazafatanya n’amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere
itangire ikazahagarikwa na l’ONU ya gatatu. Magayane ati uwo rutuku uzaza
agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi. Hazabaho
inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika
ry’isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’urusenge, hazabaho abandi
bazahanura nkajye bakabizira: hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange
konka. Umwami w’ishyamba azaza kwiba.
|
FDLR-Rwara
rw'Umugara |
Mwibuke ko Magayane yavuze ati: nimubona
Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y’inka. Muzamenyeko Kinani yahirimye,
kuko amase azasimbuzwa intumbi z’abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo
watswe igikingi yazanye inka ze kuri Rond-point Kigali inka zacunzwe n’aba GD
Umujyi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma y’ukwezi kumwe intumbi zasimbuye
amase. Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarima napfa, abantu bazahunga iki
gihugu, ati ariko abazahungira mu majyarauguru y’uburengerazuba bazapfamo
benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze Dogiteri
w'umututsi w'Umunyamurenge Ukomoka ku Kibuye wo mu bihugu byo hanze yakwije
amarozi mu majyaruguru ya Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke,
ikijumba, ikigeri, bashyize no mu bigage, inzagwa n’amasigara, imbaga
yarahatikiye ngo ni kolera daaaaaaaaaa!
Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu
ati: aba bavantara baturutse i Bugande
Bazafata kino gihugu nta kabuza, ati:
ariko bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi. Ababizi bemeza ko abo
mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya,
Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta
mizero bafitiye u Rwanda.
Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b’ibiro
by’iperereza bo hambere mu mwaka w’1978 uwandikiraga Kinani ibivuzwe na
Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizadushimisha.
Ntabwoba Gregoire. Cyangwa se
niba ufite ibindi watumenyesha wa kwandikira iyi website kuli
cyanyurwa@gmail.com
INDAGU ZA MAMA DOMITILLA
WUMUNYAMURENGE NAWE YAHANURIYE KAGAME NABANYARWANDA
Maman Domitilla:
Maman Domitilla nawe, ukomoka i
Murenge ho muri Zaire mu buhamya bwe, akimara gupfa akajyanwa mu ijuru, akaza
kuzuka, akagaruka nyuma y,iminsi 4, yazanye ubutumwa bugaragara, kandi bwo
kwitonderwa. Mu gice cya nyuma mu buhamya bwe aragira ati:
- Ibi mvuga nibyo
nabwiwe ndi mu ijuru, nasabwe kutagira icyo nongeraho; nicyo nkuramo,kandi ko
ngomba kubibwira abantu bose, bagahinduka inzira zikigendwa.
- Aho avuga ngo"anti-christ"ni umwe mu bategetsi Urwanda
rufite,ukomeye cyane; utavuguruzwa ,bita Afandi Pc; nkurikije uko uyu mugabo
twaganiriye yabinsobanuriye. Yemeza ko Anti-christ ari umuntu tubana. Inyamaswa
iri ku gise avuga, ikanatera imbabazi ni ugutabariza abana b;abanyarwanda, aho
bababwira ko bafite intsyo zizatsya amasaka bejeje, kandi ko azaborohereza
guhunga, bakwanga akabamenesha cg se akabatoneka.
- Avuga ko anti-Christ ahabwa ububashya n;abantu bari kuri iyi
si(aha yansobanuriye ko ari COMMUNAUTE INTRANTIONALE imutera inkunga,
cyane cyane igihe yafashye bamwe ikabazirika amaboko, abandi ikabaha
ibirwanishyo;abandi ni nka ba Museveni bamushyigikiye kimwe nabo bise ibyitso
bamukorera, ariko ingaruka zabo bose ntizatinze kugaragara)
- Aravuga ko iyo
nzoka isa namwe mwese,ikaba ifite amayeri menshyi(guhimbira
inzira-karengane amakosa batigeze bakora, kandi amahanga yose
akabyemera;akanakingira ikibaba abagizi ba nabi ngo batazajya kuburanishwa muri
TIPR)
- Aho avuga ngo "Langi tatu": -Umweru: Uwo muntu azababeshya ngo azanye
amahoro;ahagritse ubwicanyi,itsembatsemba n;itsembabwoko;ibintu byiza
byinshyi(amazu=kubohoza)bose bamuyoboke,kandi anafashye benshyi,bati dore uwo
twari dutegereje! -Umutuku: Niyo yazana amahoro
ate, azaba yaramennye amaraso y,inzirakarengane nyinshyi, zitagira
kirengera;kandi azakomeza kumena andi menshi y,abera(nawe se murebe amaraso
y,abatutsi bari mu Rwanda bitwa ngo impamvu batapfuye ni uko bakoranaga
n,interahamwe;amaraso y,aba Perezida 2 BOSE hamwe n,abafashya
babo,inzirakarengane za Byumba;
Kigali;Nyakinama(grotte);Nyamutera-Gitarama;Kibeho-Kinigi;Giciye n;ahandi;
ntavuze imirambo yanamye mu mashyamba ya Zaire(Tingi-tingi;Ubundu;Masisi;
KISANGANI_Mbandaka(wendji);mu makambi n,ahandi henshi ntarondoye...);ukubitereho
amaraso y,Intama z,Imana :Abasenyeri 4 BOSE; abapadiri iryaguye; ababikira,
abapasitoro n;izindi ntama z,Imana z,ubwoko bwose; ariko ngo abazaniye amahoro!
UMUKARA: Ngo niyo yakora ibyiza ate abeshya,isi
ikamuyoboka;ikamuramya; azaba mubi kurusha abayobozi bose
bamubanjirije(abategetsi bose baranze Urwanda)
- -Guhambwa kwiyo
nyamaswa igicye kimwe:Anti-CHRIST akora yihishe inyuma y;abantu kuko
akiboshwe(aha yihishya inyuma y;abitwa abategetsi b;abahutu nka Pasteur
Bizimungu n;abandi bameze nkawe, akikorera ibyo ashyatse, bikitirirwa bo, kimwe
n;amahanga yamufashije gusoza umugambi we wo kwanga amasezerano ya Arusha ku
mugaragaro.KANDI WARI UGAMIJE AMAHORO nyakuri. -Ntiyakora kumugaragaro:anariyo mpamvu asenya
amashyaka yose ashyira mu gaciro;agatera ubwoba za Eglises zose anariko afunga
abayobozi bayo, akanafunga akirukana za "ONG"; akanyereza bamwe mu bavugisha
ukuri nk,abacamanza dont les Nkubito, Cyiza;Alype n;amashirahamwe arengera
ikiremwa-muntu yose agatotezwa; kugira ngo adashira ahagaragara ibibi bikorwa
n;ubutegetsi Ibyo byose ngo bizakomeza kugeza igihe Yezu azamushirira
ahagaragara, natikosora ngo ahe abana b,Urwanda amahoro, kuko abababaye
aribenshyi cyane, kandi uburakari bw;Imana buri hafi kwigaragaza.
- Inyanja
itukura: Azakora ibimuguye neza ngo arambe ku ngoma; ariko amaherezo
azatabwa mu muliro; ariyo nyanja yaka umuliro ajye kuba hamwe n,umuhanuzi
w;ikinyoma.
- Naho mu gitabo cya
AMOSI;inzara avuga , si inzara y,ibiryo, si inzara y,ibinyobwa, ahubwo ni
inyota n,inzara byo kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda, bikajya ahagaragara,
enquetes zigenga zigakorwa, abateguye umugambi mubishya bakamenyekana, bakajya
ku karubanda;bagakanirwa urubakwiye; kuko Yezu ubwe yivugiye ngo "ibiboshwe ku
isi; no mu ijuru bizaba biboshywe"kandi ukuri kuri hafi kugaragara. Nti mumbaze
ngo hasigaye igihe kingana iki; kuko Imana ifite ingenga-bihe yayo n;ukuntu
iyibara. Icyo nzi ni uko ukuri kuzamenyekana,kandi abanyarwanda bagakizwa,
bakoroherana; bakababarirana; ariko bazi neza amavu n;amavuko yibyateye amahano
yabahekuye. Ngibyo ibisobanuro nahawe n;inararibonye, kandi ushyishoza;
akanashira mu kuri. Igihe kirageze rero ngo abana b;Urwanda baruhuke imiborogo;
bature kandi batuze; ariko baze bibuka kubishyimira Imana yo yaboherereje ubwo
butumwa ibucishije ku bajya bayo. Imana ishimwe iteka ryose. Amen
INDAGU ZA SGT NSABAGASANI
YAHANURIYE KAGAME PAULO
Umusirikare Sgt Nsabagasani Dominic yahanuriye
Kagame uburyo azicwa n’inshuti ye. |
|
Mu bimenyetso yamuhaye hasigaye 1
gusa.
Mu
kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews cyagiranye na Sgt Nsabagasani Dominic,
yatubwiye ko Imana yamweretse ko ubutegetsi bwa Kagame bugeze mu gihe cyabwo
cya nyuma, kandi yabimubwiye, ariko ntiyabiha agaciro, atubwira kandi ko nambere
y’urupfu rwa Habyarimana yabimubwiye nawe ngo ntiyabyumva.
Abantu beshi bakunze kuvuga ko ubutegetsi bwa
Kagame buri mu marembera, bavuga ko ari ubuhanuzi Imana ibahaye, ariko akeshi
nta muntu wigeze ujya ahagaragara ngo atange amazina ye, avuge n’uko bizagenda
mu ruhame. Ikinyamakuru Inyenyerinews cyegereye umunyarwanda wahoze ari
umusirikare wa Habyarimana akaza no kuba umusirikare wa FPR atubwira uko Imana
ngo yamweretse amarembera y’Ingoma ya Kagame, ndetse adusaba gutangaza
ubuhanuzi bwe uko bwakabaye ntakintu nakimwe twibagiwe, kuko ari amagambo
y’Imana, kandi ngo ikaba imutegeka kubitangaza mu banyarwanda .
Twamubajije niba kubitangaza bitamutera ikibazo
cy’umutekano we, atubwira ko we ntakibazo afite kuko azi iby’Imana yamubwiye
kandi ariyo yamutumye, bityo ngo kutabitangaza nibyo bibi kuri we kuruta
kubitangaza.
Sgt Nsabagasani Dominic ni muntu
ki?
Ni umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi,
yavukiye mu cyahoze ari Gitarama, 1971, ahitwa Musambira, yatubwiye ko akimara
kuvuka Mamawe yahise yitaba Imana nyuma y’ibyumweru bibiri, hashize ukwezi na
Papa we aba arapfuye, ngo yarerewe kwa sekuru nawe waje kwicwa muri jenoside
y’abatutsi muri 1994.
Mu 1992 yinjiye mugisirikare cya Habyarimana,
arangije inyigisho za gisirikare yanjiye muri Batayo ya 71 yabaga Bugesera,
Gako, nyuma ngo ajya Byumba, ahava yinjira muri Batayo ya Paracomando yabaga i
Kanombe ngo icyo gihe yari afite ipeti rya Premier solda / R. Caporal. Yatubwiye
ko ngo yinjiye igisirikare ari umukatorika ariko ngo yaje guhinduka aba
umurokore.
Ahanurira Habyarimana.
Muri 1993 yarose inzozi zirimo iyerekwa,
hanyuma yumva ijwi rimubwira ko ngo agomba kubibwira Habyarimana ko ingoma ye
irangiye kandi bazica abantu beshi, ariko agira ubwoba bwo kubivuga kuko
yacyekaga ko ari buhite yicwa, nyuma ngo ijwi rya komeje kumuhata, aza gushirika
ubwoba ara bivuga, ahereye kubasirikare bose babanaga muri iyo Batayo ya Para
commando. Nyuma ngo yaje kubibwira Majoro Ntabakunzi Aloyozi wari umukuru w’iyo
Batayo ya para commondo yabagamo ( ubu Maj. Ntabakunzi afungiye Arusha), ndetse
amusaba ko abibwira Habyarimana kuko ngo Imana ariko yari yamutegetse.
Abo basirikare ngo ntibabyumvaga batangira
kuvuga ko aribyo yatumwe na bene wabo kuko ngo yari umututsi, bimuviramo
ingaruka zikomeye zo kwangwa n’abasirikare babanaga,ariko ngo Imana imubwira ko
atazicwa. Nyuma ngo Maj Ntabakunzi yaje kubibwira Habyarimana, ngo ategekwa ko
agomba kurindirwa mu kigo cya gisirikare i Kanombe ntasoheke.
Indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, ngo yari
mu kigo i Kanombe, naho bavuga ko ngo yari abiziranyeho nabene wabo baba tutsi,
yajyanywe mu kigo cy’abasirikare barindaga Habyarima ( Camp GP) ku Kimihurura,
ajyanywe kwicwa, ariko ngo Imana ikomeze kumuha isezerano ryo kuzabaho
ntiyicwe.
Ajya kwicwa Inuma imuhagarara ku mutwe
abasirikare bagira ubwoba.
Ku itariki ya 7 Gicurasi, 1994, abasirikare
abahawe amabwiriza yo kujya kumwica, bamutwara hanze y’ikigo ahegereye ahantu
ngo bita Murugando, bakigerayo abasirakare bari gushaka ahantu ho kumwicira
bagihagaze ngo hamanuka Inuma ihagarara ku mutwe we abasirikare barwana no
kuyirukana ariko iranga, barwana nayo nk’iminota 5 yanze bariruka bagira ubwoba.
Babibwira abari babohereje bamusubiza mu kigo batangira kumugirara ikizere ko
yatumwe n’Imana. Ariko bategeka ko atagomba kurenga icyo kigo cya Camp G P (
Umutwe warindaga Habyarimana).
Yinjira mu gisirikare cya FPR.
Ku itariki ya 3 Kamena ngo hapanzwe kumwica bwa
kabili, ariko ngo umwe mu basirikare babanaga, yamubwiye ko bapanze kongera
kumwica, ndetse ngo amufasha gutoroka, yanyuze Kivugiza i Nyamirambo, yinjira
ahari abasirikare ba FPR, asanga abari kuburinzi basinziriye bose, arabakangura
afite imbunda yambaye n’imyenda ya gisirikare, umwe ngo ashaka kumurasa,ariko
amubwira ko atari umwanzi ntiyabasha kumurasa. Yajyanywe kwa Lt Col Nzaramba
ubu usigaye ari Maj Gen muri RDF,niwe wari ukuriye abo basirikare ba FPR bari bo
muri Batayo ya 21 yari aho.
Avuga ko agezeyo yahise yerekwa n’Imana ko
Kigali izaba ifashwe ku itariki 4 Nyakanga 1994 abibwira Nzaramba. Nyuma yo
gufata Stade ya Nyamirambo, ikibuga cy’Indege i Kanombe, yajyanywe kuruhuka,
amara umwaka wose ntacyo Imana imubwira.
Ahabwa ubuhanuzi kuri Kagame muri 1996
agatekwa nawe kubimubwira.
Nyuma ngo yaje kuryama nanone yerekwa ukuntu
Kagame azapfa, kandi ategekwa kubivuga, ngo muri iryo yerekwa yeretswe . Ngo
yabonye Kagame araswa n’imwe mu nshuti ze zimuri hafi, ariko atashoboye kumenya
izina neza cyangwa kwerekwa isura. Nyuma ngo Imana yaje kumuha ibimenyetso,
avuga ko ibyo byose yabyeretswe ari Gisenyi muri Batayo ya 31.
Bimwe mu bimenyetso yahawe bizagaragaza ko
kwicwa kwa Kagame kuri hafi.
Kuko ubu butumwa yabuhawe ari 1996, harimo
kujya Kongo kw’abasirikare no kuvayo gucyurwa kw’impunzi nyishi zari zarahunze u
Rwanda ; intambara y’abacengenzi no kurangira kwayo ; Kagame aba perezida , no
kwamamara kwe hirya nohino ku isi ; ifungurwa ry’abanyururu ; agahe k’amahoro
; gahunda zihindagurika za leta ; kumanurwa muntera kwa Kagame no kwangwa
n’abanyarwanda n’amahanga ; gusubira Kongo kw’ingabo ; ngo ingabo zimaze
gusubira Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa ;
kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu
gihugu ; Kugotwa impande zose z’u Rwanda nabasirikare beshi ; kumeneka kw’
amaraso meshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mbere muri 1994, kugaruka kwa
k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ; gutahuka kw’abantu beshi bari hanze ; kuzaba
Sgt Nsabagasani nyiribuhanuzi atakiba mu Rwanda.
Ubuhanuzi buhabwa Kagame.
Avuga ko akimara kubyerekwa muri 1996 yahise
abibwira abasirikare bose babanaga muri Batayo ya 31 nk’uko yabibwiye
abasirikare babanaga kwa Habyarimana. Amaze kubivuga kandi yabivugiye imbere
y’abasirikare bari munama yari iyobowe na Gen Mubaraka. Ngo Gen Mubaraka
yamubajije niba igihugu kizafatwa n’abacengezi kuko aribo barimo kurwanya
igihugu , amubwira ko igihe kitaragera.
Avuga ko Mubaraka yaje kuhava asimburwa
n’uwitwa Maj. Jacob Tumwine icyo gihe, ngo Imana yakomeje kumuhata ngo yandike
avuga ubuhanuzi bwe kandi abubwire abayobozi bohejuru. Ku itariki ya 13 Gicurasi
1998 yandikiye Perezida Bizimungu amubwira ibyo yeretswe , ariko ibaruwa
yamwandikiye yatwawe n’ ushinzwe urwego rw’iperereza muri iyo Batayo ya 31
yabagamo, 2Lt Claude ( ntabwo ngo yibuka irindi zina), arutwara muri G2,
urwego rushinzwe iperereza muri Ministeri y’ingabo, ari naho banyujije ibaruwa
y’ubuhamya yandikiwe perezida ihabwa Kagame wari visi perezida akaba na
minisitiri w’ingabo icyo gihe.
Nyuma yaje gutumwaho n’uwitwa Capt Franco
(nawe ngo irindi ntaryibuka) wakoraga muri G2, amubwira ko ubutumwa Visi
perezida adahari ( icyo gihe yari Kagame), ariko ubutumwa yabubinye, asabwa
gusigara i Kigali ariko arabinginga ngo asubira aho yari mu gisirikare kuko
yumvaga aribyo byamufasha.
Atangira guhigwa bashaka ko apfa.
Kubera ubwo butumwa butigeze bushimisha abo
yabuhaye ngo hatangiye umugambi wo gushaka uburyo yakwicwa, maze hapangwa
kumwohereza kurugamba ahantu habi kugirango apfiriyo, Sgt Nsabagasani avuga ko
yaje koherezwa kurwana Kongo, Imana nanone yaje kumubwira ko agiye koherezwa
ahantu habi ariko ntacyo azaba, ngo bari ahantu hitwa Mpfizi muri Kongo, yari
ayobowe n’umusirikare witwa Maj Rutayomba Theogene, yaje koherezwa kurugamba
ahantu habi, ajyana n’abasirikare 2 gusa kureba aho abasirikare barwana bari
bari. Ariko ngo wari umugambi wo kumuroha ngo agwe aho, yakomeje kwizera ijwi
ry’Imana ko iri bumurinde. Avuga ko Imana yakoze igitangaza ngo abagezeho
yumvise ijwi rimubwira ngo narase isasu rimwe gusa, amaze kurirasa abasirikare
bose bari ruka ngo barahunga bata imbunda nyishi cyane kuburyo abasirikare bandi
baje kuza basanga azicaye iruhande wenyine n’abasirikare 2 bari kumwe kuko
batari gushobora kuzikorera zose. Yaje gusubizwa mu Rwanda muri 2002 ariko asize
ababwiye abasirikare ko bose bagiye gutaha kuko ariko Imana ngo yari
yamweretse.
2003 Kagame yaje kumutuma ho intumwa amubaza
niba azatsinda amatora, ariko ngo amusubiza ko atazayatsinda ahubwo azayiba,
amaze kumusubiza gutyo ategeka ko bamukura mu gisirikare, yaje gukurwa mu
gisirikare atabizi yumvise gusa bamusoma kuri lisiti y’abasirikare bagomba
gusezererwa. Avuga ko amaze gusezererwa yasubiye iwabo i Musambira, ariko
akomeza kuvuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu.
Uko Sgt Nsabagasani yavuye mu
Rwanda.
Avuga ko mu kwezi ku Ukwakira 2009, yabwiwe
n’ijwi ry’Imana ko agomba gushaka ibyangobwa kava mu gihugu, kuko ngo ibyo Imana
yahanuye byenda gusohora, amaze gushaka ibyangobwa byose, we ngo ntabwo yaje
yihishe kuko yategetswe ko agomba gusiga abibwiye abantu igitumye agenda kuko
Imana igiye gusohoza ibyo yavuze. Yatangiye gusezera abantu ahereye ku baturanyi
be, ndetse n’abayobozi ababwira ibizaba, asezera ngo amatorero ndetse n’iy’i
Kigali, cyane irya ADEPR riri ku Kacyiro aho bakunze kwita Meridien, abibwira
bakirisito bose ko agiye kugenda ariko ngo Imana yamutegetse ngo ibone gusohoza
amasezerano yavuze ku Rwanda.
Ubuyobozi ba leta bwumvise ko asezeye yamutumye
ho uwitwa Senateri Antoine Mugesera, amubwira ko nubwo agiye ariko atagomba
gutwara abantu, kandi amusaba kudakomeza kuvuga ko igihugu kigiye gusubira mu
bwicanyi kandi kizapfamo abantu beshi.
Ku itariki ya 8 Gashyantare 2010 niho ngo
yahagurutse mu Rwanda Imana imubwiye ko ngo izagaruka kandi azaza azanye
n’Impunzi nyishi zabaga hanze zose kuko igiye gusohoza imigambi yayo.
Yatubwiye kandi ko mu byo yeretswe byose
igisigaye ari ugusubira Kongo kw’ingabo z’u Rwanda, kwicwa kwa Kagame
n’abanyarwanda no kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Iki kiganiro ikinyamakuru Inyenyerinews
cyagiranye na Sgt Nsabagasani, twagitangaje uko cyakabaye, twirinze kugira icyo
dukuramo cyangwa se twongeraho.
Basomyi bacu, n’ahanyu buri wose afite uko
abyumva, n’uko abyemera !
Ifoto iriho niya nyirubuhanuzi Sgt Nsabagasani
Dominic
Charles I.