Friday, November 30, 2012

Twateye duturutse muri Nyamuragira

Twateye duturutse muri Nyamuragira » – umurwanyi wa FDLRHashize 2 days Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 28/11/2012 . Yashyizwe ku rubuga na · Ibitekerezo 47



Umwe mu barwanyi ba FDLR warashwe agakomerekera mumirwano yatangaje ko bateye u Rwanda bagera kuri 200 baturutse kuri Nyamuragira.

Girukwayo Martin warashwe ari guhabwa ubufasha bw’ibanze
Girukwayo Martin yavuze ko yinjiye muri FDLR mu 1998, iyi mirwano yayikomerekeyemo akaguru, ubu ari guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Girukwayo kuri uyu wa 28 Ugushyingo yavuze ko baje ari abarwanyi barenga 200 baturutse muri Nyamuragira bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu muhungu avuga ko avuka muri commune Buringa segiteri Musange (ubu ni mu karere ka Muhanga), yatanagaje ko igikundi yajemo cyari kiyobowe na Major Ndereyehe.
Girukwayo ati : « twari tuvuye muri Nyamuragira, ariko ubundi dukorera hepfo za Masisi. Bari batubwiye ko hari ikindi gukundi kiri kumwe na Colonel giturutse ahandi tuzahurira mu Rwanda. »
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba barwanyi ba FDLR basubijwe inyuma bose ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.
Brg Gen Joseph Nzabamwita ati : « Ubu nta murwanyi n’umwe wa FDLR uri ku butaka bw’u Rwanda, bararwanyijwe basubirayo, kandi n’undi uza kuza ingabo z’u Rwanda ziramufata cyangwa ahasige ubuzima nkuko bamwe mwabonye ko bahaguye. Abaturage ntibagire ubwoba ingabo zabo zirahari

aha ni muri Cyanzarwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo, abarwanyi ba FDLR bahunga ngo iki kibaya bagana kuri Nyiragongo hirya cyane ni ahari Nyamuragira ari naho ngo bahuriye baza gutera u Rwanda

No comments:

Post a Comment