Monday, November 12, 2012

FDLR yabeshyuje ko yaba ifatanya na Gen. Ntaganda


Inyeshyamba za FDLR zihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zahakanye ko haba hari ubufatanye zifitanye n’abigometse kuri guverinoma ya Kongo bayobowe na Gen. Bosco Ntaganda, ubu bahanganye n’ingabo za Kongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR, La Forge Fils Bazeye, ngo nta bufatanye bushoboka hagati ya FDLR na Kongo ahanini bishingiye ku rwango hagati yabo bombi.
Yagize ati : "Nta bufatanye ubwo aribwo bwose bushoboka hagati yacu na General Ntaganda, utarahwemye kugaragariza urwango n’ubugome impunzi z’abahutu b’abanyarwanda."
Ibi bikaba byatangajwe, ari mu rwego rwo kubeshyuza ibyavuzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku wari wavuze ku itariki ebyiri z’uku kwezi kwa Gicurasi ko, guverinoma ya Kongo imaze kwemeza ko hariho ubufatanye hagati ya general Bosco Ntaganda na FDLR.
Kuri ubu Gen. Ntaganda yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi, n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi kubw’ibyaha byo gukoresha abana mu ntambara akekwaho. Naho Guverinoma ya Kongo nayo iramuhigisha uruhindu ngo imucire urubanza kubwo kuba yaratangije urugamba rwo kuyigomekaho tariki ya 29 Mata.
Ingabo za FDLR kuri ubu zibarurirwa hagati y’ibihumbi 3000 kubwa raporo y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo(MONUSCO).
Ibyaha Gen. Ntaganda aregwa, byo kuba yarigometse agatoroka igisirikari cya leta kandi bari bari mu rugamba rwo kurwanya FDLR ku bufatanye na MONUSCO, bikaba bihanishwa igihano cyo kwicwa nk’uko byatangajwe na Col. Freddy Mukendi, Perezida w’urukiko rwa gisirikari rw’i Bukavu. Nyamara iki gihano cy’urupfu kikaba cyarakuweho mu mategeko ahana ya Kongo.

No comments:

Post a Comment