Monday, December 31, 2012

Umwami Kigeli arasaba Leta ya Kagame kunamura icumu.

Umwami Kigeli arasaba Leta ya Kagame kunamura icumu.

Umwami Kigeli arasaba Leta ya Kagame kunamura icumu.
   Umwami Kigeli arasaba Leta ya Kagame kunamura icumu. dans Actualités
Ikinyamakuru Umuvugizi cyakoranye ikiganiro n’umwami w’u Rwanda Kigeli Ndahindurwa V ku itariki ya 13 Ukwakira 2010, aho ari muri Amerika, adutangariza uko abona u Rwanda muri iki gihe.
Mu ijambo rye, Umwami Kigeli Ndahindurwa V yadutangarije ko igihe kigeze ko Leta y’u Rwanda yunamura icumu , ikarecyeraho kwica cyangwa gutoteza abayinenga kuko atari umuco w’abanyarwanda, kandi ko abanyarwanda bishwe bihagije, bityo akaba asanga Leta ikwiriye gushaka umuti urambye w’ibintu bayinengaho aho kubishakira mu kwica no gufunga buri muntu uyinenze, cyangwa uwo yikanze ko ayinenga.
Umwami Kigeli yaboneyeho umwanya wo gusaba Leta ya Kagame gushyikiriza ubutabera abantu bose bafungiye mu Rwanda bazira ibitekerezo byabo kuko benshi bafungiye akarengane, yatanze urugero nka Gen Muhire , Gen Karenzi Karake, Me Ntaganda, hamwe nabandi nka Madame Ingabire ukomeje gusiragizwa mu butabera kandi butarangira.


Yakomeje avuga ko buri munyarwanda acyeneye kwishyira akizana, akaba mu mudendezo uzira urwicyekwe n’ubwoba, ubutabera busesuye ni ngobwa kuri buri wese. Abanyapolitiki bakwiriye kwirinda gukoresha inkoni y’ubutabera mu kwigizayo uwo badashaka cyangwa bikanze ko atavuga rumwe nabo.
Yashimangiye ko mu Rwanda akarengane ari kenshi kandi ko ubutabera budakora, bwamizwe n’abanyapolitiki. N’agahinda kenshi Umwami yagize ati “ … guhana si bibi ku muntu wakoze icyaha ariko ikimpangayikishije ni ukuntu abantu bakomeje kuyobora igihugu nk’akarima kabo, aho bica bagakiza kandi igihugu ari icy’ abanyarwanda muri rusange. Guhana uwakosheje ni ishingano za Leta, ariko kurenganya udafite icyaha kubera inyungu z’abanyapolitiki biteye agahinda ”.
Umwami Kigeli arasaba Abanyarwanda kurecyeraho ubusambo.
Yakomeje adutangariza ko ahamagararira abanyarwanda bose gushyira hamwe bagakomera ku muco wabo, bakirinda umururumba n’ubusambo bumaze kubarenga, k’uburyo badatinya gusahura umutungo wa rubanda rwa giseseka, n’abandi bari hanze y’u Rwanda bamaze kwimakaza umuco wa mpemuke-ndamuke , kuburyo basigaye batagitinya kugambanirana cyangwa kumarana kugirango babone indamu.


Ikindi nuko usanga igihe kigeze kugira ngo abanyapolitiki bacu bicishe bugufi, aho kwiyumva no gusuzugura kuko ari byo birimo kuganisha igihugu mu byago bikomeye, kubera umurengwe . Umwami yakomeje avuga ko bimubabaje cyane kubona abantu basigaye barahinduye kwica nk’umukino kandi ibyo bikaba bitadukanye n’umuco w’abanyarwanda.
Umwami Kigeli aravuga iki kuri raporo ya Loni?
Twabajije umwami Kigeli Ndahindurwa V icyo avuga kuri raporo ya Loni igaragaza ko ingabo z’uRwanda zaba zarakoreye abahutu jenoside muri Kongo, maze umwami agira ati “…nkuko nakunze kubikubwira jyewe sindi umunyapolitiki kandi si ndi n’umucamanza, ariko nanone nsanga Leta y’uRwanda ikwiriye kureka ubutabera bugakora kandi mu bwisanzure”. Umwami yakomeje agira ati “… niba Leta y’u Rwanda ibona ko nta cyaha yakoze, nta mpamvu yo kotsa igitutu abayishinja, nireke ijye mu butabera niba irengana ubutabera buzayirenganura”.
Umwami yakomeje avuga ko umuti nyawo w’ikibazo cy’abanyarwanda ari ugukundana, ubutabera k’uburyo bureshya kuri buri wese, uwakosheje agahanwa kandi n’abarengana bakarenganurwa nta vangura.
Umwami Kigeli akaba asanga hagomba kubaho umuntu ugomba guhuza abanyarwanda bose muri rusange kandi n’abanyarwanda bagomba kwimakaza umuco wo gukunda igihugu, bakishakira umuti wacyemura ibibazo byabo kugira ngo ibibazo bafite birandurwe burundu, k’uburyo buri mu nyarwanda wese yakwishyira akiza mu rwamubyaye.


Akaba yarasoje ahamagararira abanyarwanda bose gukundana, guhuza no kwicisha bugufi, akomeza avuga ko kwishyira hejuru no kwiyumva ko uri hejura y’abandi bitemewe, ko uwishyize hejuru Imana imusubiza hasi.
Umwami Kigeli Ndahindurwa wa V asanga niba abanyarwanda badasubiye ku muco wabo wo gukora ikiza bakirinda ikibi , bakagira urukundo, aho kwiyumvamo umuntu w’igitangaza, ukize cyangwa ufite ingufu kuruta abandi, akabuza abo ashinzwe amahwemo, ngo igihugu kiragana mu bihe bibi cyane.
Yarangije atubwira ko asaba Imana ko yaha amahoro abanyarwanda bose uko ari inyabutatu, abari mu gihugu imbere no hanze yacyo.

No comments:

Post a Comment